Ben B
Ben B - Umukono songtekst
Je score:
Uru rwo rudutashye rutuye mu Mutima Jye nshyizeho UMUKONO BEN B THE BRAVE Fata UMUKONO Aaaadmin Bindi ku mutima Say BEN B Sinkwijeje inka nta n'ihene ngira Sinaguza n'ideni ntazishyura Icyo nzi nzagukunda uko Nshoboye Nzakubera imfura mu bikomeye Nzagutaka udutako dutoshye Nzakugenera urushyushye Ruryoshe Tuzabana ntagutana Tuzabyarana turere abana Uzaze shenge ube umutima W'urugo Nk'umurinzi ngutake mu bisigo Uzatsitara ntege amaboko Ungwemo Ntashidikanya niwowe nahisemo Uzaze uture aho waterekewe Intebe Hazira irungu utazambura ngo Wihebe Ngwino hano nkwisabire isano Si ino nk'ino mu mutima niho Tuzigumaniramo Jye nshyizeho umukono Uru rwo rudutashye rutuye mu Mutima Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee Fata UMUKONO umukono UMUKONO Fata UMUKONO Oh Babeee Nkwikundire Bose babibone Nkwikundire Ooh babee Nteruza iri tafari ndarishyiraho Shyiraho akondo umwiko Ndawukubaho Icyo nzi ruzuzura rumeneke Duceceke twibuke maze duseke Duce imirongo igorotse iteganye Imwe idahura ngo ubone yafatanye Umwe tuwujyemo undi Tuwushyiremo Ibidutanya wenda bizapfiremo Emotions nterwa n'iyo vision Ngira iyo mbonye isura yanga Umugayo Niyo ituma menya icyo Nakumenyeye Nkibaza impamvu mpora numva Ngukumbuye Nkamenya impamvu imyenda yose Ikubereye Waza kunsura nkabona Utakererewe Ngwino hano nkwisabire isano Si ino nk'ino mu mutima niho Tuzigumaniramo Jye nshyizeho umukono Uru rwo rudutashye rutuye mu Mutima Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee Fata UMUKONO umukono UMUKONO Fata UMUKONO Oh Babeee Nkwikundire Bose babibone Nkwikundire Ooh babee Mwari w'uburanga budasanzwe Gitego mu rungano ubu urarinzwe Si imitoma y'abasore b'ubu Ni urunkirigita rukundishaho Umubu Rutuma nkwibuka ngashaka Kukubona Rutuma nubaka ngashaka Kukuzana Ngo uze umbere urubavu rumwe Rw'ibumoso Unyuzuze nkuzuze maze nkubere Igihozo Kuko nakubonye yuko uri Ikizungerezi Byatumye agato gakura mpinduka Inkwakuzi Ntuzahemuke nanjye sinzahemuka Mfata ukuboko unkomeze Ntituzamanuka BEN niko akunda ntabyo guhubuka Ibitakurimo icyiza urabireka Ngwino hano nkwisabire isano Si ino nk'ino mu mutima niho Tuzigumaniramo Jye nshyizeho umukono. Uru rwo rudutashye rutuye mu Mutima Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee Fata UMUKONO umukono UMUKONO Fata UMUKONO Oh Babeee Nkwikundire Bose babibone Nkwikundire Ooh babee Fata UMUKONO umukono UMUKONO Fata UMUKONO Oh Babeee Nkwikundire Bose babibone Nkwikundire Ooh babee Nzi neza ko nguha bicye mubwo Ukwiriye Gusa ntacyo nabona nguha kingana N'urukundo unkunda BEN B