Riderman

Riderman - Underground lyrics

Your rating:

[Intro:]
Ok, guess who’s back, hommy is Ridermanz on the track Y’ allah umva
Ngarukanye ikigoma nkikingiki kivuye kwa producer lick lick yeah huh nje
Kurengera underground yeah listen…. Huh

[Verse:]
Abiyumvamo ibikomerezwa baraduhangika
Naho twe ntitugangika ahubwo turara twandika
Mehn underground nicyo kibuga twese dutorezwamo
Urushije abandi imyuka araducika akakivamo
Abumva ko barenze nibagabanye urwamo
Ko umunsi tuzakuzwa amazina yabo azabigwamo
Muzumve izo dukina nta manager nta mutoza
Mwumve intambara turwana kandi aribo bazishoza
Mutege amatwi mwumve uko turappa nta gusoza
Mwe muzadutinya maze mugabanye ibyo kwimyoza
Maze nimushishoza
Muvuge muti burya ba bana barabizi baana
Kuko underground nago ijya iryama ngo igoheke
Ifite sound ivuga igera inyamasheke
Irakora ngo abaryamye bakanguke babyine hip hop boute ziteseke

[Chorus:]
Mehn underground irakura
Mehn underground irakora
Mehn underground ni ikipe igizwe n’abakinnyi bimyuka
Underground irarera mushatse mwayihorera
Kuko underground ibyayo bizwi natwe abayibayemo
Mehn underground irakura
Mehn underground ntirekura
Mehn Underground ni ikipe igizwe n’abakinnyi bimyuka
Underground irarera mushatse mwayihorera
Kuko underground ibyayo bizwi natwe abayibayemo.

[Verse 2:]
Underground ntirekura ahubwo underground ihozaho
Abashaka ibyo kuyisenya mushatse mwabivaho
Kuko amazi arashyuha nago yibagirwa iwambeho
Kubwizo mpamvu abakuru bareke abato tubeho
Nimukore natwe dukore mureke ibyo kudupinga
Mureke ubukana bwo gusenya nkubwa tingatinga
Abakora ku ma radiyo mureke kwi promoting
Ahubwo gufashanya abe aribyo muhindura umushinga
Underground mu muziki ni nka pepiniyeri
Niyo ivamo ibiti biba bifite fresher
Kuba super utarigeze ugera kuri icyo kirwa
Nakaga mukandi kuko ntusobanukirwa
Ninko kuba mukuru utarigeze ukingirwa
Uba wumva ufite ubwoba bwo gupfa utarashigirwa
Umwana wanyuze underground ameze nkuwa kingiwe
Ntabwo agira ubwoba bwo gupfa imbura gihe
Kuko underground irarera...

[Chorus:]

[Verse 3:]
Tubarusha imirongo bakaturusha ama cash
Bazwiho ifaranga twebwe tuzwiho kuba abarashi
Ntituzwiho ubwitonzi nkubwa papa muma kanzu
Tuzwiho kuba ibisumizi nk’ingabo za Ruganzu
Turi inkuba ndetse turinkubaganyi kabisa
Kuritwe ibyo sibishya nibisanzwe nka misa
Dutonda kubicaniro nkabajya ku ma kanisa turemye m’umuriro
Twe n’amazi ntamahuriro
Hagati yacu n’ igicaniro ntataniro
Kuko dukora ntamunaniro
Underground ni urugendo mwiyifata nki sema
Iri kukazi kayo ifitiye isheja n’ ishema
Bibe vuba cyangwa bitinde ntakaba ntigashire
Mbahaye isezerano ryanjye mwe murisigasire
Underground izakura kandi njye nza bibereka
Kuko iri kurugendo ikunda kandi idateze kureka
Abari munzira yayo musabwe kuberereka
Kuko Underground ifite ingufu zirenze izo mwe mucyeka
Yariye umwanda ntiseka
Irakora bikaze kandi izandika amateka

[Chorus:]
Yeah! Hah Abakuru nibarekeraho gusuzugura abato kuko Ummh! Ummh!
Kokorikoooooooo! F2k, Nizibika zari amagi yeah!
Get this song at:
bol.com
amazon.com

Copyrights:

Author: ?

Composer: ?

Publisher: ?

Details:

Language: English

Share your thoughts

This form is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

0 Comments found